Indirimbo ya 48 mu AGAKIZA

1
Nahaw’ ubugingo buhoraho rwose
Kand’ ubwo bugingo ni Yesu
N’ ukuri yinjiye mu mutima wanjye
Kandi yanshyizemw ubutwari
Gusubiramo
Nejejwe n’ Imana mu mutima wanjye
N’ umuriro w’ ijur’ urimo
Nsigaye ngendera mu mucyo w’ ukuri
Yesu Mukiza ni we mucyo
2
Imigisha yo mu gakiza k’ Imana
Kubw’ ubuntu narayihawe
Nayihawe mu gihe nihanny’ ibyaha
Imbere y ‘ Umukiza Yesu
3
Umukiza ni we wankuye mu ishyamba
Nsigaye mba mu murima we
No kubw’ imvura n’ izuba byo mw ijuru
Nshobora kwer’ imbut’ ashaka
4
Ubugingo bwiza nahisemo n’ ubu:
Gukorer’ Umukiza Yesu
Kubaho ni Kristo no gupfa n’ inyungu
Ku Mu kristo wese w’ ukuri