Indirimbo ya 57 mu AGAKIZA

1
Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi
Atuyobora kubw’ ubuntu, Ni w’ uduhaz’ ibyiza
Twizey’ ubuntu bwe, kuko na we Yemeye kutuyobora twese
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
2
Ni byiza gukund’ iyo Mana, Kuko yaducunguye
Kandi ni byiza ko mb’ uwayo, Bindinda kuzimira
Tuzahoran’ umunezero no Mu gihe byose bizahinduka
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
3
Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwi jima w’ iyi si,
Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar’ iby’ igihe gito
Mw ijuru nta mubabar’ uhari, Nta n’ amarira azahagera
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!
4
Tureke kwiganyira kenshi, Kubw. ‘ inzu n’ ibyo kurya,
Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw’ ubuntu bw’ Imana
Atuyobora mu nzira yose, Kand’ atwikorerer’ imitwaro
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
5
Ubw’ ari byiza mur’ iyi si Kwizer’ Umwami Yesu
Bizamera bite mw ijuru Tubony’ uburanga bge
N’ ukuri tuzanezerwa cyane Tubony’ u bgiza bge budashira
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!