Indirimbo ya 69 mu AGAKIZA

1
Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru,
Kizicarwamo n’ ab towe na Yesu
Kand’ iminsi turimo nayo nikw ihita ningoga
Uwi hangany’ azaragw’ icyo gihugu
Gusubiramo
Dor’ ubgami bw’ Imana buregreje!
Dor’ ubgami bw’ Imana buregereje!
Mutima wanjyue ba maso,
Utungan’iminsi
Dor’ ubgami bw’ Imana buregereje!
2
Twizeye rwose kuzabon’ icyo gi hug’ uko kiri,
Dutegereje gus’ uwaducunguye
Ibimenyetso bitwereka kw agiye kugaruka,
Bitwereka ko wa munsi wegereje
3
Kand’ ibyanditswe na byo bivuga ko Yes’ aza vuba
Kand’ ubw’ azagaragarira mu bicu
Haleluya, haleluya
azaboha wa mugome,
Umwe wagerageje kuturimbura
4
Kand’ abantu benshi barananiwe kutegereza,
ubakanguze vuba bya bimenyetso
Kukw ijambo ry’ Imana
rishaka gusohora vuba
N’ ukuri tubona ko Yes’ aza vuba