Indirimbo ya 53 mu AGAKIZA

1
Umuns’ umwe tuzabona
Ubwiza bw’ Umwami Yesu
Atab’ aje mu mucyo we
Umeze nk’ uw’ umurabyo
Gusubiramo
Vug’ ubutumwa bw’ Imana
Ubu vug’ ufit’ umwete
Igihe kirege reje,
Cyo kugaruka kwa Yesu
2
Uwo munsi umez’ utyo,
Twawutegereje kenshi
Ubw’ imbaraga z’ u rupfu
Zizaba zirangiy’ ubwo
3
Uwo munsi w’ Abakristo
Wo gu sanganira Yesu
Bazambikw’ imyenda yera
Mw ijuru ku Mucunguzi
4
Uvug’ iyo nkuru nziza,
Ndets’ ukize n’ abarwayi
Ugarur’ abazimiye
Gir’ umwet’ udakererwa
5
Mu bimenyetso tubona
Yuko Yesu ari hafi
Uwo Mwam’ azagaruka
Kutujyan’ iwe mw ijuru