Indirimbo ya 25 mu AGAKIZA

1
Yew’ ubabazwa n’ ibyaha,
Sang’ Umukiza ningoga
Ya maraso ye yavuye,
Niy’ agukurahw ibyaha
Gusubiramo
Sang’ Umukiza ningoga
Ashaka kugukiz’ ubu
Mw isi har’ umubabaro,
arikw iwe n’ amahoro
2
Kuki s’ utinze mu byaha?
Kuki wabur’ ubugingo?
Ngwino ningoga kwa Yesu,
Araguh’ amahoro ye
3
Ibihe bihita vuba,
Kandi nta bwo bigaruka
N’ igihe git’ ukitaba,
Kand’ukajyanw’ ikuzimu,
4
Yes’ azagaruka vuba
Azajyan’ umugeni we
Tuzahora turirimba
Dushim’ Umwana w’ Intama
Mw ijuru, hafi ya Yesu
Dutandukanye n ‘ ibyaha
N’ ukuri nzaba mpiriwe
Nzahora nezerw’ iteka