Indirimbo ya 4 mu AGAKIZA

1
Niboney’ urukundo rw’ Umukiza
Urwo rukundo ni rwo runezeza
Afit’ izina ryiz’ uwo wankunze
N’ Imana Data n’ Umwana we Yesu
/: Nashimishijwe n’ urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristo. : /
2
Jye nd’ imbere yawe nd’ umwana muto
Icyo nkwiriye n’ ugufashwa rwose
Mu bintu byose mu kubaho kwanjye
Mu gihe ngeragezwa mur’ iyi si
/: Nkomeza Mwami singende jyenyine
Umbe hafi mu rugendo rwanjye. : /
3
Iyo ngusabye Yesu kujy’ iwanjye,
Ubwo mba nshaka ko wamar’ ubwoba
Jye munyabyaha umfat’ unkomeze,
Kuko nshidikanya sinkor’ ibyiza
/: Singikor’ ibyajyaga binezeza
Ubu nkora ibyo ntikoresha. : /
4
Niboney’ urukundo rw’ Umukiza,
Ari we wanshunguj’ amaraso ye
Ayo maraso s’ ayo mu bitungwa,
N’ amaraso y’ Umwami Yesu Kristo
/: Yar’ ukiranuka mu b’ isi bose,
Agezahw atang’ ubugingo bwe. : /