Indirimbo ya 101 mu AGAKIZA

1
Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba
W’ umubabar’ utey’ isoni
Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze
Ubugingo bwe ngo mb’ ukijijwe
Gusubiramo
Nkund’ uwo musaraba wa Yesu
Uvamw imbaraga zo kunesha
Nza¬hora ngundir’ umusaraba
Kugez’ ubwo nzambikwa rya kamba
2
Kand’ uwo musaraba tubonahw amaraso
Dukomeze tuwuririmbe
Yes’ Umwana w’ Imana, yapfuy’ urwo baseka,
Aduhesh’ agakiza k’ Imana
3
Kand’ uwo Musaraba ni w’ unkundisha Yesu
Nubg’ usuzugurwa na benshi
Kand’ Umwana w’ intama yahets’ umusaraba
Awujyana hamw’ i Gologota
4
Kand’ uwo musaraba nubwo wab’ uw’ isoni,
Nzakomeza kuwuhimbaza,
Kugez’ ubw’ Umukiza azanjya na mw ijuru
Muri bga bgami bge buhoraho