Indirimbo ya 70 mu AGAKIZA

1
Reka gutiny’ ibizakubaho Iman’ izakurinda !
Reb’ ubushake bg’ Imana gusa Iman’ irakurinda
Gusubiramo
Iman’ irakurinda Iminsi yose mu nzir’ ucamo
Iraguhaz’ amahoro Iman’ irakurinda
2
Nubg’ uwo mutwar’ uremereye, Iman’ irakurinda
N’ ibyago biri mu nzir’ ucamo, Iman’ irakurinda
3
Iman’ imeny’ ubukene bgawe, Iman’ irakurinda
Uyimenyesh’ ibikubabaje, Iman’ irakurinda