Indirimbo ya 12 mu AGAKIZA

1
Waratubambiwe Mukiza ku giti:
Ni wowe Pasaka yac’ idukwiriye
Warababajw’ ubwo wavag’ amaraso,
Washakaga gukor’ iby’ Iman’ ishaka
Kandi wababariye n’ i Getsemane,
Arik’ uhozwa n’ ijambo ry’ Ihoraho
Mu gusenga kwawe wahaw’ imbaraga
Hanyuma urapf’ uduhesh’ agakiza
2
Mwami warakomerekejwe kubwanjye
Wapfuye kugira ngo mbon’ ubugingo
Wariyibagiw’ ub’ ari jye wibuka,
Ndetse wasengey’ abakwish’ urwo rupfu,
Watuberey’ igitambo gikwiriye,
Ubgo wemeraga kutubabarizwa
Wemeye gupfir’ abantu bose mw isi
Kandi byose ni kubg’ urukundo rwawe
3
Noneho kumvikana n’ Imana n’ iki?
N’ ukubabarirw’ umuvumo w’ ibyaha
Kweger’ Imana byo bitwungur’ iki se?
Biduha guhinduk’inshuti z’ Imana
Noneho tebuk’ uve mu byaha byawe
Ubigaragarize byose mu mucyo
Umukiza mwiz’ arakubabarira,
Arakubohora kand’ aragufasha