Indirimbo ya 17 mu AGAKIZA

1
Umuriro wawe Mukiza,
Twese turashak’ uwo muriro wawe
Dor’ uko tugusaba: Mana,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu
Twes’ ubu tur’ imbere yawe,
Uduh’ Umwuka wawe Mana,
Duhabge Pentekote yacu
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro
2
Mana, twiteho kand’ utwumve,
Twese turasab’ uwo muriro wawe
Turakwinginga dukomeje,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu
Dukwiriy’ imbaraga zawe
Mu bitugerageza byose
Ni zo’ zizaduha kunesha,
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro
3
Dor’ imitima yos’ ikonje,
Irashaka ko wayih’uwo muriro
Ibyo dukennye mu mitima,
Byakizwa n’ uko waduh’ uwo muriro
Jy’ ubwanjye nta cyo nashobora
Cyampesha gutsinda Satani
Ariko nseng’ Imana mvuga;
Can’ uwo muriro mu mutima wanjye
4
Ndagusab’ umuriro Mwami,
Ngo nshobore kubwiriza mu rukundo
Ndashak’ uwo muriro wawe,
Kugira ngo ngir’ umwete n’ ubutwari
Nshyiz’ umutima wanjye wose
Ku ruhimbi rw’ Imana yanjye
None Man’ iryo turo ntuye,
Ryemerer’ urih’ uwo muriro wawe