Indirimbo ya 95 mu AGAKIZA

1
Ndashaka kuririmbira Yesu,
Yaj’ ar’ Umwami w’ igikundiro
Yarababajwe ndetse no gupfa,
Kugira ngw ambature mu byaha
Gusubiramo
Nzahora ndirimbira
Yesu Kubg’ urukundo yangiriye,
Yanyishyu riy’ imyenda yose,
Yarambohoye muri byose
2
Nd uwo guhamy’ iby’ urwo rukundo
Rwabonetse mu Mukiza wanjye,
Cyane cyan’ uko yaj’ akankiza
Kandi nar’ uwo kurimbuka
3
Ndashimir’ uwo Mukiza wanjye,
Kubw’ ububasha bwe butangaje
Kandi niw’ unshyiramw imbaraga
Zo kunesh’ umwanzi Satani
4
Ndashaka rwose kuririmbira
Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo
Koko n’ ukuri yarankijije
Nzahora mpirw’ iminsi yose