Indirimbo ya 22 mu AGAKIZA

1
Yesu Mwami ni w’ utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye
Dore hari benshi bazimiye, Gend’ ubamenyesh’ ubuntu bwanjye
Gusubiramo
Mana yanjye, ntegek’ ubu. Unkozeho ikara ry’ umuriro
Mana yanjye, ntegek’ ubu. Ntuma Mwam’ ubu nd’ imbere yawe
2
Umuntu w’ Imana yaravuze Ati: Jye nta cyo nishoboreye
Arikw ashyuhijwe n’ umuriro, Ati: Mana, noneh’ uz’ untume
3
har’ abantu benshi bazimira, Batameny’ Umwami Yesu Kristo
Muze, tujye kubabwir’ inkuru Y’ agakiza k’ ijambo rya Yesu
4
Igihe cy’ isarura gishize, Abakozi bose bazataha
Kand’ Umwami wab’ azabakira, Ababwir’ ati: Mwakoze neza