Indirimbo ya 73 mu AGAKIZA

1
Nshut’ iby’ ushidikanyamo
Ubishyir’ Umwami Yesu
Uwizer’ Umwami Yesu
Nta bw’ azakorwa n’ isoni
Gusubiramo
Ndakwizeye, ndakwizeye
ndakwizeye, Mwami Yesu
Ndakwizeye, ndakwizeye,
Nizey’ iryo jambo ryawe
2
Wihan’ ibyo byaha byawe,
Wezwe no mu maraso ye
Kand’ ara kwambik’ ukuri
Kugez’ ubw’ azakujyana,
3
Imiruho yawe yose,
Uyerek’ Umwami Yesu
Naho waca mu gicucu
Nta bwo Yesu yakureka
4
Kand’ umunezero wawe
Umenyekane kwa Yesu
Ni we Mwami muri byose
Niw’ uzaguh’ umugisha
5
Wiyegurir’ Umukiza,
Muh’ ubwe nge n’ umutima,
Kukw ashaka gu tunganya
Ubugingo bwawe bwose