Indirimbo ya 3 mu AGAKIZA

1
Nari narazimiriyekure, nibagiwe Yesu,
Nyuma Yes’ ambwiz’ ijwi rye, rinzanir’ umunezero
Gusubiramo
Non’ ubu ndanezerewe, Kuko Yesu yantaruye
Aherakw anyoz’ ibyaha. Niyemeje kumukunda
2
Sinajyaga niyibutsa ko nzajy’ imbere y’ Imana
Ubw’ izaducir’ imanza, zihwanye n’ ibyo twakoze
3
Nari narushye mu byaha, nza kugarukira Yesu
Nukw ambwir’ ijambo ryiza, mperako mbon’ amahoro