Indirimbo ya 113 mu GUHIMBAZA

1
Yes’ araguhamagaran’ ituza, ub’ arahamagara;
Ategereje k’ umwiyegurira, we kuzuyaza; ngwino.
Gusubiramo
Ngwino (ngwino) ; ngwino (ngwino);
Abarushye mwese nimuze.
Yes’ araguhamagaran’ ituza, ati: Mukundwa, ngwino.
2
Twatinzwa kand’ ategereje kuturokora twese?
Twahinyuzwa n’ik’ imbabazi zose adufitiye twese?
3
Twakererew’ ibihe birahita, aradutegereje;
Turarindagirira mu mwijima; nimutyo tumusange.
4
Zirikan’ urukundo ruhebuje, yadusezeranije;
Nubwo twagomye, tuzababarirwa; aradutegereje



Uri kuririmba: Indirimbo ya 113 mu Guhimbaza