Indirimbo ya 63 mu GUHIMBAZA

1
N’iki cyankiz’ ibyaha?
N’ amaraso yawe Yesu.
N’iki cyanyeza rwose?
N’ amaraso yawe Yesu.
Gusubiramo
Maras’ atunganye,
Ni y’ amboneza rwose.
Nta cyampa gukira,
Nk’ amaraso y’Umukiza.
2
Nta kindi cyantunganya,
N’ amaraso yawe Yesu.
Nta kindi cyiru mfite
N’ amaraso yawe Yesu.
3
Nta cyansembahw ibyaha,
N’ amaraso yawe Yesu.
Nta byanjye byamboneza,
N’ amaraso yawe Yesu.
4
Ni wowe niringira,
N’ amaraso yawe Yesu.
Ni wow’ ump’ amahoro,
N’ amaraso yawe Yesu.
5
Njye ngusingiza cyane,
Ku maraso yawe Yesu.
Mukiz’ urakarama,
Ku maraso wamviriye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 63 mu Guhimbaza