Indirimbo ya 224 mu GUHIMBAZA

1
Izuba nirirenga turangij’ imirimo,
Ubwo tuzaba tunaniwe,
Uhorah’ utwara byose niw’ uzadukiza,
Duhurire kuri Siyoni.
Gusubiramo
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw’ ikuzo rye.
2
Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi,
Tugoswe n’ umwijim’ ukaze,
Ariko Uhoraho, Niw’ uzatuyobora,
Ab’ ari w’ utugez’ iwacu.
3
Nubw’ amaso yacu yuzuyemo amarira,
Dufit’ ubwoba mu mitima,
Ariko Umukiza agiye kutujyana,
Aho tuzashir’ agahinda.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 224 mu Guhimbaza