Indirimbo ya 56 mu GUHIMBAZA

1
Nahabiye kure y’ Imana,
Ndahabuts’ ubu.
Nari naratinze mu byaha,
Noneho ndaje.
Gusubiramo
Reka nze, reka nze!
Ntabwo nzongera.
Nyemerer’ umbabarire!
Mwami nyakira!
2
Narapfapfany’ imyaka myinshi,
Ndahabuts’ ubu.
Ndakwitwaraho cyane nkiza,
Noneho ndaje.
3
Ndembejwe n’ibyaha no kugwa,
Ndahabuts’ ubu.
Niringiy’ urukundo rwawe,
Noneho ndaje.
4
Yesu yamviriy’ amaraso,
Ndahabuts’ ubu.
Ubwe ni we wankiza gusa,
Noneho ndaje.
5
Wumv’ amaganya yanjy’ unkize,
Ndahabuts’ ubu.
Nyeza Mwami nse n’urubura,
Noneho ndaje.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 56 mu Guhimbaza