Indirimbo ya 33 mu GUHIMBAZA

1
Ndanezerwa kw Anyobora,
Arampumurish’ Ijambo rye.
Mubyo nkora, n’aho ngenda,
N’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
Gusubiramo
Aranyobora nkanezerwa,
N’ukw anyoboresh’ ukuboko kwe.
Nshaka kumukorera neza,
Yuk’ ukuboko kwe kunyobora.
2
Niba ngir’ ishavu ryinshi,
Cyangwa nubwo nnezerwa cyane.
Mu mahoro n’ amakuba,
N’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
3
Mwami nshaka ko tubana;
Ntabwo nzinuba nitotomba;
Nzagumya nishime cyane,
K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
4
Ndangij’ imirimo yanjye,
Nnesheje kubw’ imbabazi ze;
Ntacyo nzatinya n’urupfu,
K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 33 mu Guhimbaza