Indirimbo ya 203 mu GUHIMBAZA

1
Munsi y’ amababa ye nihw’ ampisha,
N’ ubw’ ijoro ryakwijima cyane,
Ntacyo nzatinya nzi kw’ azankomeza,
Ubu nd’ umwana we yacunguye.
Gusubiramo
Munsi y’ ayo mababa ye,
Havuy’ urukundo rwinshi,
Mu mababa niho nzibera,
Mu mahor’iteka ryose.
2
Munsi y’ amababa ye nta gahinda,
N’ uburuhukiro bw’ umutima,
Mur’ iyi si ntiharimw’ agakiza,
Mpirwa ndi mu mababa Ye gusa.
3
Munsi y’ amababa ye niho heza,
Nzajya mpihish’ ibishuko byose,
Niho buhungiro nta cyampangara,
Nzibanira na Yes’amahoro,



Uri kuririmba: Indirimbo ya 203 mu Guhimbaza