Indirimbo ya 189 mu GUHIMBAZA

1
Twabuze gakondo mur’iyi si;
Tuyirimo tut’ abasuhuke;
Arikw ikitunezeza,
N’uko dushaka gakondo
Irushaho kuba nziza.
2
Twabuze gakondo mur’iyi si;
Tugamij’ iy’ i wacu mw ijuru;
Ni yo Sion’ ihoraho,
Ifit’ umucy’ udashira,
Ihor’irabagirana.
3
Mbeg’ uburyo tuzanezererwa
Ahw abagenzi bat’ umuruho.
Icyamp’ amababa none,
Nkaguruka, nkigirayo,
Nkibanira nawe, Mwami.
4
Mutima wanjye, reka kuganya!
Dor’ igih’ Imana yangeneye
Ni cyo cyiza, ni cyo cyiza;
Njye nkomeza kwiringira,
Ngez’ubw’ izampamagara.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 189 mu Guhimbaza