Indirimbo ya 37 mu GUHIMBAZA

1
Nkuyoboke Mwami, nkuyoboke.
Naho natendekwa ku musaraba,
Naba nkiririmba: Nkuyoboke Mwami,
Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
2
Nkuyoboke Mwami, nkuyoboke.
Mu makuba yose mpagarikira!
Ni nterwa n’ibyago, Umpe kwihangana,
Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
3
Nkuyoboke Mwami, nkuyoboke.
Jy’ untabar’ iteka ngumye nkwizera!
Umwanzi n’antera, Ujy’ undwanirira!
Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
4
Nkuyoboke Mwami, nkuyoboke.
Wakinguy’ ijuru, Nyobor’ ah’ uri.
Mugenzi komera, Urenda gukira!
Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 37 mu Guhimbaza