Indirimbo ya 222 mu GUHIMBAZA

1
Mfasha ngo ndusheho kugukunda,
Icyo nicyo ngusaba mpfukamye.
Mbigusabye cyane mfasha Mwami Yesu,
Ngo ndusheho kugukunda.
2
Nashats’ iby’ iyi si ngo nezerwe,
Ubu ndabiretse, Ng’ ump’ ibyiza.
Icyo nsaba gusa, Mfasha Mwami Yesu,
Ngo ndusheho kugukunda.
3
Mfit’ umubabaro n’ agahinda,
Nzishimira cyan’ intumwa zawe.
Iyo ndirimbana nazo biramfasha,
Nkarushaho kugukunda.
4
Mu marembera y’ ubu bugingo,
Nzagushima cyane ngusingize.
Nzakuririmbira maze mvuge nsenga,
Ngo ndusheho kugukunda.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 222 mu Guhimbaza