Indirimbo ya 322 mu GUHIMBAZA

1
Uwiteka n’ Umwungeri wanjye, Sinzakena na hato,
Andyamisha mu cyanya cy’ iruhande rw’ amaz’ adasuma.
2
Asubiz’ intege mu bugingo bwanjye mu gihe ntebye,
Anyobor’ inzira yo gukiranuka kubw’ izina rye.
3
Naho nanyura no mu gikombe cy’ igicucu cy’ urupfu,
Sinzatiny’ ikibi cyose Mwami kuko ndi kumwe nawe.
4
Untunganiriza ameza mu maso y’ abanzi banjye,
Unsize amavuta mu mutwe maze aratonyanga.
5
Kugirirwa neza n’ imbabazi bizanyomahw’ iteka,
Nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka ibihe bidashira.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 322 mu Guhimbaza