Indirimbo ya 130 mu GUHIMBAZA

1
Nd’ uwawe Mwami, ubu nditanze;
Numvis’ ubury’ Udukunda.
Nsingiriz’ amabok’ Untabare,
Njye nibanire nawe.
Gusubiramo
S. na A.: Hafi yawe, ni byo nifuza;
Ku musaraba wawe.
Hafi yawe, Mwami, tuban’ iteka;
Njye nibanira nawe.
T. na B.: Hafi yawe cyane, ni byo nifuza;
Ku musaraba wawe.
Hafi yawe, Mwami, tuban’ iteka;
Njye nibanira nawe.
2
Nkwiyeguriye namaramaje,
Nkoresh’ umurimo wawe;
Nkwerekej’ umutima wanjye,
Ng’ uhor’ ugengwa nawe.
3
Kubana nawe birahebuje,
Ni byo bindutira byose.
Iyo mfukamye, nkakuganyira,
Dusabana nk’inshuti.
4
Sinashobora kukurondora,
Ngo mmeny’ urukundo rwawe.
Ruzahishurwa turi mw ijuru,
Aho twateguriwe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 130 mu Guhimbaza