Indirimbo ya 85 mu GUHIMBAZA

1
Nsingiz’ Imana Rurema, Yaremy’ imisozi;
Yadendej’ inyanja zose, Yahanits’ ijuru;
Nsingiz’ iyahay’ izuba, Kumurika mu munsi.
Ih’ ukwezi kubonesha, N’ inyenyer’ umucyo.
2
Nsingiz’ ibambe ry’ Umwami, Wujuj’ is’ imyaka;
Yaremeshej’ ijambo rye, Ibizima byose.
Mwami mbon’ ibitangaza, byaw’ aho ndeba hose,
Hano hasi no hejuru, ntabwo bihinyuka.
3
Nta kiriho na gitoya, Kitakwerekana.
Imvura n’izuba biba kw itegeko ryawe.
Uh’ ibizima kubaho, kand’ ubitunga byose.
Nta ho twahungir’ Imana, kuko nta hw itaba.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 85 mu Guhimbaza