Indirimbo ya 163 mu GUHIMBAZA

1
Yes’ arahamagar’ ati: Ni nd’ unkorera none?
Isarura rirageze, ni nd’ uribusarure?
Umv’ ukw aduhamagara; kand’ azagororera
Umusubiza wes’ ati: Ndi hano Mwami ntuma.
2
N’ utabasha kujya kure, ngo wambuke n’inyanja;
N’ino har’ abapagani, wagarurira Yesu.
N’ utabasha gushyanuka, ngo wigishe nka Paulo,
Wakogez’ iby’urukundo rw’Umukiza wabambwe.
3
Wabura kub’umurinzi, ku nkike z’i Sioni,
Wafashish’ amashengesho, no gutur’ amaturo;
Ukayobora n’abandi, mu nzir’ ijya mw ijuru,
Nk’ukw Aroni yakomeje amaboko ya Mose.
4
Abantu bari mu kaga; Yes’ aragutabaza.
Ntukagir’ ubw’ uvug’ uti: Nta cyo nakora rwose.
Ishimire gukoreshwa, hitamw umurimo we;
Maz’ usubize bwang’ uti: Ndi hano, Mwami ntuma.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 163 mu Guhimbaza