Indirimbo ya 265 mu GUHIMBAZA

1
Ndifuza Yesu Mwiza, Ndagukennye cyane,
Nd’ umushyitsi n’ umwimukira, Singira gakondo,
Ndifuz’ urukundo, Rwawe rumpumuriza,
Runyobora ngakomera cyane, Sintezuke.
2
Ndifuz’ umutima wa Yesu ngo nduhuke,
Ng’ untere kumutur’ imibabaro yanjye yose,
Ndifuz’ Umwuka Wera, Ngw’ ambwir’ icyo ndi cyo,
Arusheho kunyereka Umwana w’ Intama.
3
Ndakwifuza Yesu, Nshaka kuzakubona,
Ugoswe n’ umukororombya ku ntebe ya cyami,
Nzahora nezeranywe n’ abo wacunguye,
Nzahora ngusingiz’ iteka, Ndi kumwe nawe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 265 mu Guhimbaza