Indirimbo ya 99 mu GUHIMBAZA

1
Iyo nibuts’ umusarab’ utangaza,
Umwami nyir’ ishema yatangiyeho,
Ibyo nungukaga, ntabwo mba nkibyitayeho.
Nzi nukew ibyo niratanaga.
2
Reb’ inkovu zo ku mubiri we wose,
Zituma ngir’ ishavu n’umunezero.
Har’ ubw’ ishavu n’ ibyishimo bijya bihura.
Har’ utak’ ikamba mu mahwa.
3
Nari narazimiye, mmeze nk’ impabe.
Ariko narokotse kubw’ ibyago bye;
Ntunzibukire ntagir’ ikindi niratana,
Kerets’ umusaraba wawe.
4
Nahw ibyaremwe byose byab’ar’ibyanjye,
Nta cyo nabona nakugereranyaho;
Urukundo, n’ubuntu byaturutse mw ijuru,
Bituma ndek’ ibyanjye byose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 99 mu Guhimbaza