Indirimbo ya 349 mu GUHIMBAZA

1
Nabony’ umunt’ unaniwe, Kand’ agenda yihanganye,
Yikorey’ umusaraba, Nyamara ntabwo yari yihebye,
Imibabar’ iba myinshi! Arik’ uw’ urahebuje!
Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: Nuko mfif ibyiringiro.
2
Nabony’ afite n’ intwaro, Arwany’ iby’ is’ ashikamye,
Kand’ arwan’ amaramaje ngw’ azabon’ ikamba rihoraho,
N’ ubwo yari yarenganye, Ntiyigeze yivovota,
Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: Nuko mfif ibyiringiro.
3
Nabony’ uwasiz’ inshuti ze, Bakundanaga cyane,
Atandukana n’ iby’ isi, Ahitamw’ inzir’ imuruhije,
N’ ubw’ irimw’ ibibabaza, Arikw’ ariyumanganya,
Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: Nuko mfif ibyiringiro.
4
Tur’ abagenzi mur’ iyi si, Y’ akaga n’ agahinda,
Irimw’ ibyago n’ urwango, N’ ibituro byuzuye mw’ abantu,
Kugez’ ubwo Krist’ azaza, Akarokor’ abe bose,
Se, n’ iki cyadukomeza, Atar’ ibyiringiro bishyitse?



Uri kuririmba: Indirimbo ya 349 mu Guhimbaza