Indirimbo ya 144 mu GUHIMBAZA

1
Mukiza, ndamaramaje,
Ndatwaranira kugera
Ku rugero runkwiriye;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
Gusubiramo
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
2
Nta bwo ngifit’ umutima
Wo kuguma mu by’iyi si;
Nubwo bamwe babikunda,
Ngambiriye kujya mbere.
3
Ndashaka gusumb’ iby’isi,
Nubw’ umwanz’ anyibasiye;
Kuko namaze kwizera
Yukw Iman’ izandengera.
4
Ndashaka kumaranira
Kurabukw’ ubwiza bwawe;
Ariko nkomeze nsenge,
Ngez’ ubwo nzager’ i wawe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 144 mu Guhimbaza