Indirimbo ya 196 mu GUHIMBAZA

1
Mbes’ urashaka kunesh’ byaha?
Izer’ amaraso ya Yesu.
Mbes’ urashaka kumeny’ insinzi?
N’ amaraso y’ Umukiza.
Gusubiramo
S. na A.:
Har’ imbaraga mu maraso
Y’ Umwana w’ Intama;
Har’ imbaraga mu maraso
Ya Yes’ Umwana w’ Imana.
2
S’ urashaka gukir’ ubwibone?
Izer’ amaraso ya Yesu;
Ngwin’ umusange ku musaraba,
Akwejesh’ amaraso ye.
3
Mbes’ urashaka kujya wera de?
Izer’ amaraso ya Yesu.
Icyakwez’ ibizinga by’ ibyaha
N’ amaraso y’ Umukiza.
4
Urashaka gukorera Yesu?
Izer’ amaraso y’ akiza.
Urashaka kujy’ umusingiza?
Izera ya maraso ye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 196 mu Guhimbaza