Indirimbo ya 29 mu GUHIMBAZA

1
Ungumane ko bugiye kwira,
Haj’ umwijima Mwam’ ungumane.
U bwo bagenzi banjye bansiga,
Nkaba jyenyine, Mwam’ ungumane.
2
Mur’ iyi si byose birashira,
Nta munezer’ uhaba na hato;
Nta kidapfa, nta kidahinduka;
Wow’ udahinyuka, ungumane.
3
Mwami niwe nshak’ iteka ryose.
Nta moshya ntsinda tutari kumwe.
Nta wabasha kunyobora nkawe.
Mwam’ iteka ryose, ungumane.
4
N’ungumana, nta mubisha ntinya;
Ishavu rizab’ umunezero;
Imbori z’urupfu zizashira;
Ntabwo ntazanesha n’ungumana.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 29 mu Guhimbaza