Indirimbo ya 340 mu GUHIMBAZA

1
Yesu ndagutakambiye, Kuk’ utantabaye napfa,
Ungeze ku gakiza kawe, Unyakir’ uko ndi.
Gusubiramo
Unyakir’ uko ndi, Unyakir’ uko ndi,
Mwami wanjye warampfiriye,
Unyakir’ uko ndi.
2
Ntabwo ngira kivurira, Arikw’ amaraso yawe,
Niyo yangize uk’ ushaka, Unyakir’ uko ndi.
3
Sinabasha kwitegura, Nguhay’ imigambi yanjye,
Unkize kubw’ izina ryawe, Unyakir’ uko ndi.
4
Dore Mwami nje ku birenge byaw’ ungir’ uk’ ushaka,
Utungany’ umurimo wawe, Unyakir’ uko ndi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 340 mu Guhimbaza