Indirimbo ya 111 mu GUHIMBAZA

1
Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu;
Nta n’imwe! nta n’imwe!
Nta wundi wabasha kudukiza;
Nta wundi, nta wundi!
Gusubiramo
Yes’ az’ ibiturushya byose;
Azabana natw’ iteka.
Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu;
Nta n’imwe! nta n’imwe!
2
Nta nshut’ ibahw ikomeye nka we;
Nta n’imwe! nta n’imwe!
Nyamara nta wiyoroshya nka we;
Nta n’umwe! nta n’umwe!
3
Nta kanya na gato tutabana;
Ye nta ko! ye nta ko!
Nta joro ryira tutari kumwe;
Ye nta ryo! ye nta ryo!
4
Mbese uwo yigez’ ahana?
Nta n’umwe! nta n’umwe!
Mbese har’ umunyabyah’ aheza
?
Nta n’umwe! nta n’umwe!
5
Harihw impano yahwana na we?
Nta n’imwe! nta n’imwe!
Mbese har’ uwo yavuts’ ijuru?
Nta n’umwe! nta n’umwe!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 111 mu Guhimbaza