Indirimbo ya 28 mu GUHIMBAZA

1
Shaka gutungana, Jy’ uhor’ usenga;
Bana n’ Uwiteka, Ujy’ umwumvira;
Jy’ ukund’ Abakristo, Fash’ abarembye;
Ntuhuge na hato, Gushak’ ihirwe.
2
Shaka gutungana, Hagomye benshi;
Horana na Yesu, Mu rwiherero.
N’ umwitegereza, Uzaba nka we;
Bose bazamenya, K’ umeze nka we.
3
Shaka gutungana, Akuyobore.
Ty’ itond’ imbere ye, N’ugir’ ibyago,
Uk’ umera kose, Jy’ umwiyambaza.
Jy’ uyoboka Yesu, Mwumvire rwose.
4
Shaka gutungana, Tuz’ umutima.
Tekerez’ ibyiza, Wihutiraho.
Jya wumvir’ Umwuka, Gwiz’ urukundo;
Uzatunganira, Kuba mw ijuru.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 28 mu Guhimbaza