Indirimbo ya 61 mu GUHIMBAZA

1
Nkunda kwunguk’ ibya Yesu,
Kwerekan’ imbabazi ze;
Kwunguk’ ubwenge bw’ ukuri,
N’ urukundo rw’ Umukiza.
Gusubiramo
Nunguk’ ibya Yesu,
Nunguk’ ibya Yesu.
Kwunguk’ ubwenge bw’ ukuri,
N’ urukundo rw’ Umukiza.
2
Nshishikarir’ ibya Yesu,
Meny iby’ ashaka binkwiye.
Mwuka Wera mfuturira!
Mbwir’ uko Yesu yankunze!
3
Nunguk’ ijambo rya Yesu,
Mbane n’ Umwam’ antoneshe;
Numvir’ iby’ ambwira byose,
Mpuze na we mmuyoboke.
4
Meny’ iby’ ingoma ya Yesu,
Menye n’ubwiza bwe bwose.
Menye nukw agiye kwima,
Ni we Mwami w’ amahoro.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 61 mu Guhimbaza