Indirimbo ya 190 mu GUHIMBAZA

1
Mw ijuru no mw isi yose,
Nta zina nk’ irya Yesu;
Ntaryo nkunda ku mutima,
Nk’ iry’ uwaducunguye.
Gusubiramo
N’ izina (n’ izina) rya Yesu (rya Yesu) ;
Ni ryo ritwiringiza;
N’ izina (n’ izina) ry’Umukiza,
Riduhesh’ amahirwe.
2
Ni hagir’ umunt’ ushimwa,
Akarutishw’ abandi,
N’abarush’ icyubahiro,
Yes’ aramuhebaza.
3
Abamaraika byose.
Bitw’ amazina meza,
Ariko nta zina ryabo,
Ribasha kunnezeza.
4
Yes’ ankiz’ ibyago byose,
Kandi ni w’ unkomeza;
N’iyo nagiz’ intege nke,
Anyonger’ imbaraga.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 190 mu Guhimbaza