Indirimbo ya 44 mu GUHIMBAZA

1
Ibyo nkora nkirihw aho bizarangirira,
Ubwo kudapfa kuzakura gupfa,
Ni mmara gukira nzabon’ Umukiza wanjye,
Kand’ azab’ anyakira n’ ibyishimo.
Gusubiramo
Nzamumenya, nzamumenya;
Nzahagarar’ imbere ye nkize.
Nzamumenya, nzamumenya,
Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.
2
Nzanezerwa mbony’ uburanga bwe buhebuje,
N’ amaso y’ akey’ arabagirana;
Nzajya mmusingiza mpimbawe n’urukundo rwe,
Ko yambonerej’ aheza mw ijuru.
3
Ntabwo mpug’ abadusezeyeho bajya kure,
Ubwo twatandukaniye ku cyambu.
Ni tujya mw ijuru nta kizadutandukanya,
Cyane nifuza kubon’ Umukiza.
4
Azanjyana mu mudugud’ utabamw ishavu,
Ni ho nzambarir’ imyambaro yera,
Nzaririmbana n’aber’ indirimbo ya Mose;
Cyane ndifuza kubon’ Umukiza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 44 mu Guhimbaza