Indirimbo ya 91 mu GUHIMBAZA

1
Wicogora mur’ iki gihe, Ba maso n’imperuka.
Rind’ udatsindwa n’iby’ iyi si, Mukristo jy’ usaba.
Uz’ uk’ umubir’ uremba, Kand’ umwanz’ arakaze.
Utegereze nyir’ ubukwe, Ba mas’ utarambirwa.
Gusubiramo
Komez’ ujy’ usaba, Komez’ ujy’ usaba.
Jya wirind’ iteka ku manywa na n’ijoro, Ntugahweme gusaba.
2
Tsemb’ ibishukw imbere yawe, Rek’ imitima myinshi.
Uzaruhukira mw ijuru, Ni hw uzaturiza.
Jy’ uhor’ usaba mukristo, Umwam’ arakwiteze.
Ibuk’ uko yaguhorewe, Bamuvush’ amaraso.
3
Ntugahweme kwambaza Yesu, Jy’ ubana na w’ iteka.
Ntugahug’ ibitum’ utsinda, Tegerez’ Umwami.
Wirushy’ uzuyaza rwose, Reka gushidikanya.
N’ igihe cyo kumwitegura, Ntugahweme kwambaza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 91 mu Guhimbaza