Indirimbo ya 160 mu GUHIMBAZA

1
Icyampa nkab’ uwawe, Yes’ Umwami wanjye;
Ne kononwa n’iby’isi, nkwikurikirire.
Gusubiramo
Icyampa nkab’ uwawe, nitanze maramaje.
Jye nta cyo mmaze, nta cyo, nta cyo;
Ni We mpay’ ikuzo.
2
Icyampa nkab’ uwawe, Yes’ Umwami wanjye.
Nkoresh’ uk’ ushaka, njye nkubahiriza.
3
Icyampa nkab’ uwawe, Yes’ Umwami wanjye;
Ntandukanya n’iby’isi, umboneze rwose.
4
Icyampa nkab’ uwawe, Yes’ Umwami wanjye;
Mb’ uwaw’ uko ndi kose, nta kintu kinziga.

Uri kuririmba: Indirimbo ya 160 mu Guhimbaza