Indirimbo ya 62 mu GUHIMBAZA

1
Yesu ndagukunze rwose, ndakwihaye.
Ingeso mbi zose, nzanz’ uko zingana.
Ni wowe Mukiza wanjye mwiza, nkuyoboke.
Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.
2
Ndagukunze kuko wabanje kunkunda,
Waranyiguriy’ unkiriz’ i Kalwari.
Ngukundiy’ ikamba ry’ amahwa wahambikiwe,
Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.
3
Mperey’ ubu ngukunda nzageza gupfa.
Nzajya ngusingiz’ iteka nkihumeka;
Nah’ urupfu ruzanyegurira, nzavuga nti:
Ntabwo nigeze kugukunda nk’ ubu ngubu.
4
Ubwo nzager’ aho waduteguriye,
Nzajya mpaguhamiriz’ itek’ iteka.
Nzaguhimbaza nambay’ ikamba ritunganye;
Ntabwo nigeze kugukunda nk’ubu ngubu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 62 mu Guhimbaza