Indirimbo ya 40 mu GUHIMBAZA

1
Tubane n’ Umwami,
Twumvir’ ijambo ryo;
Atujyana mu nzira nziza,
Tumwumviye rwose.
Akabana natwe,
N’abamwizer’ uko banana.
Gusubiramo
Jy’ umwumvira,
Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa;
Mwizigire rwose.
2
Ntihakingirizwa,
Nta gicu gikuba,
Byeyurwa no kumwenyura kwe.
Nta shiti n’ubwoba,
Bona n’igishyika,
Bimarwa nuko tumwizeye.
3
Nta kitubabaza,
Nta shavu tugira;
Ni w’ uduhembur’ imbu zose;
Nta bworo n’isari,
Nta n’umubabaro;
Tuzahirwa ni tumwizera.
4
Ntabwo twiyungura,
Kugir’ ibyishimo,
Kugeza ko tureka byose,
Kubw’ imbabazi ze;
Impan’ ajy’ atanga,
N’ingororano z’ abizeye.
5
Tuzajya twishima,
Turi kumwe na we.
Tuzagendana na w’ iteka,
Tumwumvire rwose;
Azajy’ adutuma,
Nta cyo tuzaba tugitinya.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 40 mu Guhimbaza