Indirimbo ya 339 mu GUHIMBAZA

1
Igihe nari nd’ inzererezi, Ngenda mu mwijima w’ ibyaha,
Nih’ Umwungeri yantaruye, None ndi mu nzir’ ijy’ iwacu.
Gusubiramo
Ineza n’imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yo kubaho kwanjy’ ibihe byose,
Ineza n’ imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
Kandi nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka,
Nzarira ku meza yanteguriye kera,
Ineza n’imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
“Iminsi yose nzaba ndiho”.(Ku gice cya 3).
2
Ansubiz’ intege mu bugingo, Anyonger’ imbarag’ iteka,
Anjyan’ ahar’ amaz’ atuje, Arind’ intambwe zanjye zose.
3
Mu gikombe cy’ umwijim’ ukaze, Umukiz’ azabana nanjye,
Azanyoboz’ ukuboko kwe, Angez’ aho yanteguriye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 339 mu Guhimbaza