Indirimbo ya 161 mu GUHIMBAZA

1
Mfit’ inshuti y’ukuri, y’inkoramutima;
Irankunda bihebuje, nzi kw itazampana.
Nta bwo nayiv’ i ruhande, nkunda ko tubana,
Iyo nshuti ni Yesu, Umukiza.
2
Iyo nguy’ agacuho, ameny’ uko mmeze;
Ntanyirengagiza rwose: aransindagiza,
Akanyobora mu nzira yo gukiranuka;
N’ inshuti nkunda cyane, Yes’ Umwami.
3
Mmutur’ umubabaro, mmubwir’ ibyishimo;
Mmubwir’ ibinnyura na byo, n’ibindushya byose.
Angaragariz’ uburyo nkwiriye kwifata;
Nkunda kwiganirira na w’ iteka.
4
Az’ imigambi yanjye yo gukiz’ abandi;
Ni ko kunshing’ umurimo wo kumuvugira,
No kwamamaz’ urukundo, rwatumy’ adupfira:
Yewe, mmukunda rwose, bihebuje.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 161 mu Guhimbaza