Indirimbo ya 289 mu GUHIMBAZA

1
Mutim’ ufit’ intege nke, Harih’ uburuhukiro,
N’ iwacu hadahinduka, Se ntiwifuza kubayo?
Gusubiramo
Wa munyantege nke we, Tegereza,
Kandi nturambinve, B’ uretse,
Tegereza, Ntukivovote.
2
Ubw’ uzatur’ umutwaro, Ibyo mw’ isi birangiye,
Uzashyikir’ agakiza, Tegerez’ utivovota.
3
Nib’ amahw’ ari mu nzira, Tekerez’ uwayambitswe,
N’ ubabara wibuke k’ Uwera, Nawe yababajwe.
4
Ujy’ uhora wihanganye, Ntukibagirwe gusenga,
Harih’ ubw’ uzaruhuka, Tegerez’ utivovota.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 289 mu Guhimbaza