Indirimbo ya 177 mu GUHIMBAZA

1
Mu gihugu cy’ ibyiza, har’ umurwa wera;
Uzahorahw iteka: nta joro rihaba.
Gusubiramo
Nta marir’ azabayo, nta rupfu cyangw’ ubwoba;
Ibihe ntibibarwayo, kuko nta bwo bwira.
2
Inkike z’ uwo murwa zose n’ izahabu;
N’ inzira na zo nuko; nta joro rihaba.
3
Kand’ amarembo yawo, nta bwo yugarirwa;
Uruzi rw’ ubugingo ruzawutembamo.
4
Ntuzagomba kuvirwa n’ izuba n’ukwezi;
Kand’ Umwana w’Intama, ni we mucyo wawo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 177 mu Guhimbaza