Indirimbo ya 155 mu GUHIMBAZA

1
Aho nzahamagarwa hose, ari no mu misozi,
Cyangwa ku rugamba rukaze; Mubyeyi, n’ unkenera,
Ukambwiz’ ijwi ryawe ritoya,
Ukanyuz’ inzira ntazi,
Nzakwishyira mu maboko, mvuge nti:
Nzajy’ ah’ unshakira hose.
Gusubiramo
Nzajy’ ah’ unshakira hose, Mwami;
Mu misozi no mu bibaya.
Nzavug’ iby’ ushaka ko mvuga Mwami,
Kandi nzaba nk’uk’ushaka.
2
Ahari Yes’ ashaka yuko mmuvugir’ uyu munsi;
Ahari babonek’ impabe, nkwiriye guhabura;
Murokozi wanjye, n’ unyobora,
N’ahar’ ibihanamanga;
Sinzareka kogez’ inkuru yawe;
Nzajy’ ah’ unshakira hose.
3
Nta bwo nshidikanya, har’ aho Mwam’ ushaka ko nkora.
Mu kubaho kwanjye kugufi, nkorer’ Uwambambiwe.
Mwami, nkubikij’ ibyanjye hyose,
Nzi k’ unkunda bitangaje.
Nzakor’ iby’ ushaka, mhikunze cyane;
Nzajy’ ah’ unshakira hose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 155 mu Guhimbaza