Indirimbo ya 8 mu GUHIMBAZA

1
Abarokots’ ibyago byo hasi hazakoranywa,
Ab’ azatumir’ azajyana na bo.
Umwami n’agaruk’ ikondera rye rizavuga,
atek’ azab’ agiye gucibwa.
Gusubiramo
Azaba yabararitse,
Ubw’azabahamagara.
Azaba yabararitse,
Ab’azatumir’azajyana na bo.
2
Uwo muns abapfuye muri Kristo bazazurwa,
Bazava mu bituro nka we rwose.
Abo yitoreye bazimana na we mw ijuru,
Ubw’ azagenda, azajyana na bo.
3
Ni ho tuzajya dukorer’ Umwami tudahwema;
Tuzajya dusingiz’ urukundo rwe.
Maz’ ubwo tuzarangiz’ imirimo yacu mw isi,
Tuzateranywa tujyanwe mw ijuru.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 8 mu Guhimbaza