Indirimbo ya 168 mu GUHIMBAZA

1
Uwiteka ni we Mwungeri wanjye, sinzakena;
Andyamisha mu cyanya cy’ ubwatsi butoshye cyane;
Anyobor’ i ruhande w’ amaz’ adasuma;
Uwitek’ asubiz’ intege mu bugingo bwanjye.
2
Nanyura no mu gikombe cy’igicucu cy’ urupfu,
Sinatiny’ ikibi cyose, kuko ndi kumwe na we;
Inshyimbo yawe n’ inkoni, bimp’ ihumure;
Nta kaga kazantungura, ndi kumwe nawe, Mwami.
3
Untunganiriz’ ameza mu gibe cy’amakuba.
Unsagijehw’ imbabazi, zimeze nk’amavuta;
Wanyujurij’ igikombe, cyuzur’ ubuntu.
Mwami, nta cyo wisigiye, ng’ ubon’ uk’ ukingomwa.
4
Mana y’ ubuntu, n’ ukuri; ineza wangiriye,
N’imbabazi bizanyomahw iminsi yanjye yose;
Nzakomeza nkuyoboke, sinzateshuka;
Kandi nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka ryose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 168 mu Guhimbaza